Ricky Password, Jody, Khizz, Darius na Nic muri studio ( Wirira Record Session)
WIRIRA yakozwe mu majwi na Producer " NICHOLA Mucyo" uzwi ku kazina kakabyiniro ka Nic Pro Israël, afatanyije na mugenzi we Producer Bob.
NELLY- Z ASANASE Artistic Manager w'uyu mushinga, akana na Directice wa Nelly's Diamonds Label yadutangarije ko iyi ndirimbo ari indirimbo ifite ubutumwa kuri buri wese, amagambo y'abahanzi ni abwira buri wese mu buryo yumva ko ejo he hazaba heza, ati" mu buzima tugenda duhura n'ibibazo, ibigeragezo, akababaro gatuma tubura ikizere cy'ejo hazaza, on baisse les bras, et on se sent incapable d'avancer parce qu'on ne voit pas l'importance de s'acharner sur la vie,on aimerait bien dans ces moments avoir quelqu'un qui nous guide, nous redonne le sourire et nous aide par les mots juste à avoir encore de l'espoir, voilà le message de "WIRIRA ( don't cry)" muri make ati, Hari igihe ibihe biba bikaze, kandi nta mbaraga dufite zo gukomeza kurwana n'ibibazo, ati ni muri ibyo bihe tuba dukeneye uduhumuriza nibura mu magambo gusa,ati nibwo mutumwa bw'iyi ndirimbo y'aba bahanzi muri WIRIRA,
Tumaze kumva iyi ndirimbo, twatangajwe cyane n'uburyo indirimbo ikozwemo, ijyana, amagambo bifite umwihariko kuri aba bahanzi ,twamubajije niba ariko indirimbo zose zizaba zimeze maze at " Abahanzi dufite baratandukanye, buri wese afite Talent ye, na style ye, ati ariko ni byiza kubona bahurira ku kintu kimwe bakakibyaza ikindi kiza, Nic ni producer ukomeye, afite touch ye yihariye, kandi abahanzi abafasha gukora ibintu byiza birenze, I'm proud ( Ndabishimiye) kuko album izaba ivanze muri style na talent ya buri wese, indirimbo zizaba ari nziza i believe "
Aba bahanzi hamwe n'abandi bahanzi 6 ngo bakaba bakomeje uyu Mushinga kandi banategura ibikorwa byinshi bitandukanye, Album " IHORERE" ikaba izasohoka niba ntagihindutse mu kwa Cyenda uyu mwaka, kandi ikazaba ifite umwihariko n'indirimbo nziza zifite ubutumwa bwiza.

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire